Ni iki gikorwa ku Kigo cyifashishwa mu gusaba Visa

Ku munsi wo kubonana:

  • Zirikana kuhagera iminota 15 mbere yo kubonana.
  • Ugomba kubahiriza gahunda yo kubonana kugira ngo wuzuze dosiye yawe. Ntushobora kohereza undi muntu mu izina ryawe.
  • Abasaba Visa , ababitaho cyangwa abaherekeje abana bataruzuza imyaka 18 nibo bonyine bemerewe kwinjira mu Kigo cyifashishwa mu gusaba Visa.
  • Kwitwaza kopi ya dosiye isaba Visa na pasiporo igifite agaciro cyangwa urwandiko rw’inzira rusigaranye nibura impapuro ebyiri zitujuje ku mpande zombi.
  • Niba warasabye Visa kuri interineti, ukaba warabonye n’ ibaruwa y’amabwiriza ya Biometric (BIL) itwaze kopi yayo, ifishi itanga uburenganzira hamwe na pasiporo igifite agaciro cyangwa urwandiko rw’inzira rusigaranye nibura impapuro ebyiri zitujuje ku mpande zombi;
  • Itwaze inyandiko zose zishyigikira ibivugwa (umwimerere na Kopi)
  • Niba usabira Visa abana bataruzuza imyaka 5 y’amavuko, nabo basabwa kuba bahibereye ariko ntibatanga amakuru ajyanye n’igikumwe.
  • • Abana bari munsi y’imyaka 18 bagomba guherekezwa n’umuntu mukuru ariko utari umukozi wa VFS Global.

Amakuru ajyanye na biometric

Guteguza kubonana hagamijwe kureba amakuru arebana na biometric bizatangirakubahirizwa ku Kigo cya Kanada cyifashishwa mu gusaba Visa mu Rwanda guhera tariki ya 2 Ugushyingo.

Sura urubuga rwa http://www.cic.gc.ca/english/visit/biometrics.asp. kugira ngo urebe niba amakuru ya biometric.

Uburyo bwo gufata ibiranga umuntu mu buryo bw’ikoranabuhanga (biometric):

  • Hafatwa igikumwe no mu maso bisikannye
  • Sikaneri y’Igikumwe ifata amashusho y’intoki zose uko ari 10 , hagafatwa n’ifoto ako kanya.
  • Amafoto agomba kugaragaza neza mu maso hawe. Ubujijwe kwambara amadarubindi y’izuba , ayijimye cyangwa kwipfuka mu mutwe cyeretse ku mpamvu z’idini cyangwa iz’imyemerere.
  • Niba warakomeretse intoki ugomba gutegereza ko ibyo bikomere byuma.
  • Reba ko inzara z’intoki zawe zidasize amabara nk’ayitwa mehndi ashobora kubangamira imikorere ya sikaneri
  • Niba usaba Visa yo kuba mu gihugu mu gihe kitateganyijwe, yi kwiga kwiga, cyangwa uruhushywa rw’akazi, usabwa gutanga amakuru arebana na biometric mu buryo rimwe mu myaka 10;
  • Ariko niba usaba Visa yo kuba mu gihugu mu gihe cyateganyiwe ugomba gutanga amakuru ya biometric kuri buri dosiye isaba
  • Niba warasabye Visa yo kuba mu gihugu mu gihe kitateganyijwe, iyo kwiga cyangwa urushywa rw’akazi mu gihe cyashize kandi utibuka ko watanze amakuru arebana na biometric, itabaze ifashishe urubuga rwa IRCC maze urebe ko biometricwatanze igifite agaciro.

Menya uburyo bikorwa

Mu rwego rwo gucunga umutekano, dufite uburenganzira bwo kugenzura ibikapu by’abasaba Visa n’iby’abashyitsi.

Abakozi bacu bafite uburenganzira bwo gukora akazi nta rwikekwe cyangwa iterabwoba iryo ariryo ryose. Ibitutsi cyangwa amagambo asebanya cyangwa imyitwarire idahwitse ku bakozi bacu ntiyihanganirwa habe na gato.