Kurikirana dosiye wawe

Ushobora gukoresha serivisi ya 'Track your application' gusa iyo wohereje dosiye isaba Visa ku kigo cya Kanada cyifashishwa mu gusaba Visa kandi ugahabwa inyemezabuguzi ibyemeza na nimero yo gukurikirana. Iyi serivisi itanga amakuru ajyanye n’aho dosiye yawe iherereye ariko ntigaragaza aho dosiye wawe igeze itunganwa.

Ushobora gukurikirana dosiye yawe isaba Visa ukoresheje interineti, web chat , nimero ya telefoni cyangwa emeyili. Kugira ngo ukurikirane dosiye yawe, ugomba kwinjizamo nimero ya dosiye igaragazwa ku nyemezabwishyu wahawe n’Ikigo cyifashishwa mu gusaba Visa n’itariki yawe y’amavuko.

Dore uburyo bwo gukurkirana dosiye yawe.

  • Urubuga:
  • Kanda hano kugira ngo umenye dosiye zatanzwe ku itariki ya 2 Ugushyingo 20019 cyangwa nyuma yaho.

  • Kuri webchat kanda hano : ushobora kubigeraho ukanze hano
  • Kuri Email ohereza kuri : info.candarwanda@vfshelpline.com
  • Nimero ya telefoni : +250788128500
  • Sura Ikigo cyifashishwa mu gusaba Visa ukurikirane dosiye yawe:

    KN 2 St, Kigali City Tower,

    Near T2000 Super Market

    Kigali – Rwanda

  • Ushobora gukoresha serivisi y’ubutumwa bugufi ya VFS Global kugira ngo umenye imiterere ya dosiye yawe. Iyi serivisi ariko iboneka umaze kwishyura amafaranga y’inyongera.

    Nyuma y’uko Ibiro by’Ikigo cya Kanada gishinzwe ibirebana na Visa kimaze kugenzura dosiye yawe isaba Visa, bafata umwanzuro bakomeka inyemezabwishyu ya Visa kuri pasiporo yawe cyangwa bakaguha ibaruwa igaragaza impamvu visa yawe itashoboye gutangwa. Ibiro bya Kanada bishinzwe ibyerekeranye na Visa bisubiza pasiporo yawe ku Kigo cya Kanada cyifashishwa mu gusaba Visa hanyuma ibaruwa ikakumenyesha imiterere ya dosiye yawe hagendewe ku buryo bw’itumanaho wahisemo.

    Sisiteme yo gukurikirana dosiye isaba Visa mu buryo bw’ikoranabuhanga iyo pasiporo iri hafi gusubizwa Usabwa kuza ku Kigo cya Kanada cyifashishwa mu gusaba Visa kugira ngo uhabwe pasiporo yawe.