Ibibazo bikunze kubazwa

Ikigo cyifashishwa mu gusaba Visa

Ikigo cyifashishwa mu gusaba Visa ni iki (Ikigo cya Kanada cyifashishwa mu gusaba Visa)

Ikigo cya Kanada cyifashishwa mu gusaba Visa cyashyirweho kugira ngo gitange ubufasha bw’ubuyobozi ku bakiliya bacyo mu rwego rwo kohereza dosiye zisaba Visa ku byiciro byose by’abasaba Visa zo kuba mu gihugu ku buryo butateganyijwe (Visa z’abashyitsi, visa zo kwiga, n’impushya z’akazi ndetse n’inzandiko z’inzira ku biro bya Immigration, Refugees and Citizenship Canada ku isi hose.

 

Ni nde mufatanyabikorwa w’Ikigo cya Kanada cyifashishwa mu gusaba Visa mu Rwanda

VFS Global ni ikigo kigenga cyemerewe na Immigration, Refugees and Citizenship Canada gukorera mu Rwanda nk’ikigo cya Kanada cyifashishwa mu gusaba Visa.

 

Ese nshobora guteguza kubonana ku buryo bwihutirwa?

Ibisabwa mu guteguza gahunda yihutirwa yo gufotorwa, gutera igikumwe n’umukono (biometric) ni ibi bikurikira:

- Urupfu rw’ugize umuryango wa hafi utuye muri Kanada

- Indawara ikomeye y’ugize umuryango wa hafi utuye muri Kanada

Ugize umuryango wa hafi asobanurwa ku buryo bukurikira:

• umugore cyangwa uwo bashakanye byemewe n’amategeko

• abana babakomokaho

• abuzukuru

• Umubyeyi we cyangwa umurera

• Ureberera umwana cyangwa umwishingizi we.

Abasaba gahunda yihutirwa ya biometric bagomba kugaragaza impamvu y’ubwihutirwe (imwe muri izi zikurikira) ku gihe bagereye ku Kigo cyifashishwa mu gusaba Visa.

- Icyemezo cy’uwitabye Imana gitangwa na Muganga

- Ibaruwa y’Umuganga wemewe

- Ibaruwa y’umuryango yo gushyingura

Turabamenyesha ko Ikigo cyifashishwa mu gusaba Visa kimenyesha IRCC abasabye bose batujuje ibisabwa ku gihe . IRCC ibyemeza nyuma yo gusesengura ubusabe

Guteguza gahunda yihutirwa yo gufotorwa, gutera igikumwe n’umukono (biometric) ntabwo bibangamira IRCC mu kwiga dosiye z’abasabye cyangwa umwanzuro uzazifatwaho.

Turabenyesha kandi ko gahunda ya biometric yihutirwa idategurwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Ahubwo iyo gahunda isabwa uhamagaye nimero y’Ikigo cyangwa ukahigerera.

Kanda hano kugira ngo uteguze ubutumire

 

Uburyo bwo gukurikirana dosiye isaba Visa

Ni hehe nakohereza dosiye yanjye isaba Visa?

Ushobora kohereza dosiye yawe isaba Visa ku Kigo cya Kanada cyifashishwa mu gusaba Visa. Dosiye zisaba Visa zishobora kandi koherezwa kuri Immigration, Refugees and Citizenship Canada hakoreshejwe sisiteme ya IRCC yo gusaba Visa kuri interineti yitwa E-Apps (E-Apps).

 

Ese undi muntu yanyoherereza dosiye isaba Visa mu izina ryanjye?

Ushobora guhitamo intumwa iguhagariye ikakoherereza dosiye. Kugira ngo ibyo bishoboke usabwa kuzuza ifishi ya IMM 5476 yabugenewe cyangwa ukaba ufite ifishi ya VFS iitanga uburenganzira yemerera intumwa iguhagariye kohereza cyangwa gutanga dosiye isaba Visa, umwanzuro w’ibaruwa mu izina ryawe.

 

Ese ni ngombwa ko njya gufatwa igikumwe n’amafoto buri gihe uko nsabye Visa?

Niba warohereje dosiye isaba Visa yo kuba mu gihugu mu gihe kitateganyijwe, visa yo kwiga cyangwa uruhushya rw’akazi cyangwa gutanga amakuru ya biometric, ubitanga rimwe mu myaka 10 gusa.

Niba warohereje dosiye isaba Visa yo kuba mu gihugu mu gihe cyateganyijwe ukaba usabwa gutanga amakuru ya bimetric , ubikora buri gihe uko usabye Visa.

Sura urubuga rwa http://www.cic.gc.ca/english/visit/biometrics.asp.

 

Mu gihe natanze amakuru ya biometric, ibikumwe byanjye bigira agaciro kugeza ryari?

Kuva tariki ya 31 2018, amakuru ajyanye na biometric amara imyaka 10. Niba waratanze amakuru ya biometric , bizamara imyaka 10 kuva igihe wayatangiyeho. Agaciro ka Visa cyangwa uruhushya byawe ntikarenza igihe amakuru ajyanye na biometric amara. Abasaba Visa batuye mu guhugu mu gihe cyateganyijwe amakuru ajyanye na biometric atangwa buri gihe uko basabye Visa.

Ibikumwe byawe nabyo bizasibwa niba warahawe ubwenegihugu bwa Kanada muri iki gihe cy’imyaka 10.

 

Ese ni ngombwa gufata ibindanga mu buryo bw’ikoranabuhanga gihe ngiye gusaba Visa?

Sura urubuga rwa http://www.cic.gc.ca/english/visit/biometrics.asp.

 

Ese nkwiye guteguza kubonana kugira ngo ntange amakuru ya biometric ku Kigo cya Kanda hano cyifashishwa mu gusab Visa?

Guteguza kubona hagamijwe kubona amakuru ajyaye na biometric bizatangira kubahirizwa ku Kigo cya Kanada cyifashihwa mu gusaba Visa mu Rwanda guhera tariki ya 2 Ugushyingo

Sura urubuga rwahttp://www.cic.gc.ca/english/visit/biometrics.asp.  

Icyo wamenya ni uko ku bw’impamvu yo guteguza ubutumire VFS Global ikenera amakuru bwite y’usaba Visa. Ni muri urwo rwego hakenera ibaruwa itanga uburenganzira y’usaba Visa

 

Nakwishyura gute amafaranga yo gusaba Visa Guverinoma ya Kanada?

Amafaranga ya Guverinoma ya Kanada yishyurirwa kuri interineti ku rubuga rwa IRCC hakoreshejwe ikarita yo kubitsa cyangwa kubikuza muri Banki ya Kanada hifashishijwe interineti kuri INTERAC® yatoranyijwe mu gutanga serivisi za banki mu buryo bw’ikoranabuhanga. Kanda hano kugira ngo wishyure amafaranga ya Guverinoma ya Kanada.

 

Nakwishyura gute amafaranga ya serivisi Ikigo cya Kanada cyifashishwa mu gusaba Visa?

Amabwiriza yo kwishyura serivisi z’Ikigo cya Kanada cyifashishwa mu gusaba Visa

In person - You can pay the CVAC service charges in

Moldovan leu only.

By Mail: Payment should be deposited to IOM Chisinau

bank account as per the following instructions:

no. 2251642101MD / EXIMBANK – Gruppo Veneto

Banca SA, EXMMMD22476 / recipient IOM.

Purpose of payment: Payment for administrative

services for visa

Paid by: Please indicate full name and passport number

Ku yandi mabwiriza y’inyongera arebana no kwishyura Guverinoma ya Kanada na serivisi z’Ikigo cyifashishwa mu gusaba Visa ushobora gukanda hano.

 

Ni iki gikorwa nyuma y’uko nohereje dosiye isaba Visa?

Nyuma yo kohereza dosiye isaba Visa ku Kigo cyifashishwa mu gusaba Visa, abakozi b’Ikigo cyifashishwa mu gusaba Visa bakora igenzura ryimbitse rishingira ku bisabwa na IRCC bakohereza dosiye yawe ku minsi isanzwe y’akazi.

Nyuma yo gufata umwanzuro kuri dosiye yawe isaba Visa, Ibiro bishinzwe ibijyanye na Visa bisubiza Pasiporo yawe Ikigo cyifashishwa mu gusaba Visa kibikumenyesha hakoreshejwe uburyo bw’itumanaho wihitiyemo.

 

Ni ikihe cyiciro cya Visa nakenera?

Icyiciro cya Visa usaba giterwa n’impamvu y’uruzinduko rwawe muri Kanada. Ku yandi makuru arambuye yerekeranye n’icyiciro cya Visa ushobora kureba amakuru aboneka ku rubuga rwa Immigration, Refugees and Citizenship Canada website.

 

Ni gute nakurikirana uko dosiye yanjye ihagaze?

Imiterere ya dosiye yawe isaba Visa ushobora kuyikurikirana ukanze kuri “Track Your Application”.

 

Ni gute nasubizwa pasiporo yanjye?

Kugira ngo usubizwe pasiporo yawe ufite amahitamo yo :

1. Kuyifatira ku kigo cyifashishwa mu gusaba Visa cyangwa

2. Gusaba ko uyisubizwa binyuze muri courier

Menya gusa ko hari amafaranga ya serivisi yiyongera kuri izo serivisi. Amafaranga ya courier atandukanye n’atangwa kuri serivisi yo kohereza pasiporo. Service Charges

 

Ni ibihe byangombwa nsabwa mu gusubizwa pasiporo yanjye?

Iyo ushaka gusubizwa pasiporo yawe ugombwa kwitwaza ibi bikurikira:

1. Copi ya paji ya pasiporo igaragaza umwirondoro inateyeho cashi

2. Inyemezabwishyu y’umwimerere yatanzwe n’Ikigo cyifashishwa mu gusaba Visa

3. Ibikuranga byemewe n’Ubuyobozi bigaragaza umwirondoro wawe

 

Ese gusaba Visa bimara igihe kingana iki?

Sura urubuga rw’Ibiro bishinzwe ibijyanye na Visa kugira ngo umenye igihe Visa imara ?

 

Ese nsabwa kwitabira ibiganiro mu biro bishinzwe ibijyanye na Visa?

Ibiro bya Immigration, Refugees and Citizenship Canada bishobora kugusaba kwitabira ikiganiro mu Biro bishinzwe ibijyanye na Visa. Ikigo cyifashishwa mu gusaba Visa kizaguhamagara cyangwa ushobora guhamagarwa ako kanya n’ibiro bishinzwe ibirebana na Visa kimwe n’uko ushobora kubimenyeshwa n’ihuzagihe rya sisiteme rya Online Application Tracking System

 

Ni nde nakwitabaza kugira ngo mbone amakuru arambuye?

Ushobora guhamagara telefoni y’Ikigo yashyizweho n’Ikigo cyifashishwa mu gusaba Visa (reba kuri buto ya Contact Us ibumoso bw’uru rupapuro), cyangwa ugasura urubuga rwa Immigration, Refugees and Citizenship Canada.

 

Ni izihe serivisi z’inyongera nshobora guhabwa?

Ikigo cyifashishwa mu gusaba Visa gitanga serivisi z’inyogera zitandukanye wakwifuza ku bijyanye no gusaba Visa nk’ibirebana n’amafoto, courier, ubufasha mu kwinjiza amakuru shingiro (ubufasha bwo kuzuza ifishi). Ushobora kwifashisha “Services and Service Charge Schedule” kugira ngo ubone ibisobanuro birambuye unamenye ibijyanye n’ibiciro. .

 

Ndateganya kujya kwiga muri Kanada mu gihe kiri munsi y’amezi 6 ariko ndashaka kongera igihe cyo kwiga. Ni icyihe cyiciro cy’idosiye nakohereza?

Ifashishe urubuga : https://www.canada.ca/en/immigration-refugees-citizenship/services/study-canada/study-permit/eligibility.html

Ibyangombwa

Ni ibihe byangombwa nakenera mu gusaba Visa?

Ibyangombwa bisabwa biterwa n’impamvu yawe y’urugendo. Ifashishe igice cya Visa Types urebe links zikoreshwa zitangwa cyangwa usure urubuga rwa Immigration, Refugees and Citizenship Canada.

 

Ese Ibiro birebana n’ibijyanye na Visa bishobora kunsaba gutanga ibyangombwa cyangwa amakuru y’inyongera?

Yego Ibiro bishinzwe ibijyanye na Visa bishobora kugusaba gutanga ibyangonbwa by’inyongera Ihuzagihe rihita rikorwa muri sisiteme ya Online Application Tracking System rigakurikirwa na Email ikumenyesha ko wahawe amabwiriza. Nyuma usabwa kohereza inyandiko z’inyongera ku kigo cyifashishwa mu gusaba Visa nacyo kigahita kibyohereza mu Biro bishinzwe ibirabana na Visa mu izina ryawe.

 

Ndifuza kujya muri Kanada nk’umunyeshuri. Hasabwa amafaranga angana iki?

Umubare w’amafaranga asabwa ku munyeshuri uterwa n’impamvu nyinshi zirimo igihe umunyeshuri azamara muri Kanada. Turagusaba kwifashisha urubuga rwa Immigration, Refugees and Citizenship Canada kugira ngo umenye amakuru mashya kandi unagenzure ko ibyangombwa wohereje ku Kigo cyifashihwa mu gusaba Visa byujuje ibisabwa.

Niba uri umunyeshuri ujya mu Ntara ya Quebec , ushobora no gushaka amakuru ku rubuga rwa Immigration-Quebec website.