Ibitishingirwa na politiki yihariye

Ibitishingirwa

Ingingo zikurikira zireba abasaba Visa bahisemo cyangwa bashaka guhitamo serivisi z’Ikigo cya Kanada cyifashsihwa mu gusaba Visa bahibereye ubwabo cyangwa bifashishije e mail iyo ari ngombwa.

VFS Worldwide LTD (aha yitwa VFS) ni Ikigo gitanga serivisi ku biro bya Immigration, Refugees and Citizenship Canada, (“IRCC”). Mu mikorere yayo VFS ikorana n’Ikigo cya Kanada gishinzwe ibijyanye na Visa binyuze ku mashami cyangwa abafatanyabikorwa ikaba yemerewe kuzuza inshigano z’akazi ka IRCC zijyanye no gutanga Visa zo kuba mu gihugu mu gihe kitateganyijwe, gukurikirana dosiye zijyanye n’impushya z’akazi no gukurikirana dosiye zisaba inyandiko z’inzira ku banyagihugu ba Kanada . Abasaba Visa bagomba kwemera no kumva ko amafaranga yishyuwe VFS arebana na serivisi abasaba Visa basabye adasubizwa na busa

Abasaba Visa bagomba kumenya ko Ibiro bya Knada bishinzwe ibijyanye na Visa bifite uburenganzira bwo gusaba ibyangombwa by’inyongera cyangwa gukorana ibiganiro kugira ngo hafatwe umwanzuro kuri dosiye zisaba Visa.

VFS ntiyemeza cyangwa ngo yizeze

  1. Igisubizo kuri dosiye isaba Visa
  2. Uretse ibyanditswe hepfo, VFS ntishobora kwishingira cyangwa ngo iryozwe ibyaturuka ku bikomere, igihombo, ibyangijwe mu buryo ubwo aribwo bwose bitewe no gutindagukurikirana dosiye cyangwa kutakira dosiye isaba Visa.
  3. N’ubwo hafashwe ingamba zihamye mu gihe cyo kwakira ibyangombwa by’abasaba Visa, birimo pasiporo, VFS ntiryozwa cyangwa ngo ibazwe (uretse urugero rwatanzwe hepfo) haba mu masezerano ibirebana n’iyicarubozo cyangwa uburyo bundi bwateza ibikomere, igihombo cyangwa kwangirika uko ariko kose byakorerwa abasaba Visa;

  1. Kwakira pasiporo n’ibyangombwa ku Kigo cya Kanada cyifashishwa mu gusaba Visa n’abafatanyabikorwa
  2. Izindi serivisi z’inyongeragaciro zikoreshwa n’abasaba Visa
  3. Indahiro
  4. Impanuka cyangwa ubujura ubwo aribwo bwose;
  5. Izindi mpamvu zindi zidashobora kugenzurwa n’Ikigo cya Kanada Ccyifashihwa mu gusaba Visa n’abafatanyabikorwa

Iyo pasiporo ibuze cyangwa mu gihe cyo kuyigarura ikangirikira mu ibahasha cyangwa ifitwe na VFS cyangwa Ikigo cya Kanada cyifashihwa mu gusaba Visa, cyangwa abagiranye amasezerano nacyo, uburyozwe bwa VFS cyangwa ubw’ Ikigo cya Kanada cyifashishwa mu gusaba Visa cyangwa ubw’abo bagiranye amasezerano bugurukira gusa ku kwishyura amafaranga azwi yemezwa n’ubuyobozi bubifitiye ububasha kugira ngo pasiporo cyangwa visa bisimbuzwe binyuze mu nzira zo gusaba zisanzwe. VFS cyangwa Ikigo cya Kanada cyifashihwa mu gusaba Visa, cyangwa abo bagiranye amasezerano, ntiryozwa cyangwa ngo yishingire igihombo cyangwa iyangirika rya pasiporo cyangwa ibindi byangombwa cyaturutse kuri nyirabyo

Amafaranga ya serivisi zatanzwe na VAC ari ku rutonde rwa serivisi z’amafaranga ateganyijwe kuri paji z’uru rubuga ntasubizwa.

VFS yashyize links ku rubuga rwayo ziyihuza n’izindi abasaba visa bashobora kwifashisha. Nyamara ariko VFS ntigenzura izo mbuga ndetse nticunga ibizikorerwaho. Ku bw’ibyo rero, VFS ntiyakwemera uburyozwe ubwo ari bwo bwose mu gihe abasaba Visa bazisuye kuko bagomba kubahiriza amategeko n’amabwiriza y’urwo rubuga. Ni byiza no nanone kumenya ko nta mukozi cyangwa uwasinyanye amasezerano na VFS ufite uburenganzira n’ubushobozi bwo guhindura, kuvugurura cyangwa kongera ibikubiye muri uru rubuga.

Aya mabwiriza mu buryo bwose agengwa n’amategeko y’Igihugu kandi impaka zose zayaturukaho zakemurwa n’inkiko z’icyo gihugu zibiftiye ububasha

 

Politiki yihariye

Imbibi

VFS Global Services (hano yitwa VFS) ni umufatanyabikorwa w’Ibiro bya Immigration, Refugees and Citizenship Canada (IRCC) ikaba yemerewe kuzuza inshingano zo mu rwego rw’ubuyobozi, zijyanye no gukurikirana Visa zo kuba mu gihugu mu gihe kitateganyijwe, impushya na dosiye zirebana n’inzandiko z’inzira. Ubu butumwa bwihariye bugaragaza uburyo VFS ishaka , ikoresha , itanga cyangwa icunga amakuru bwite y’abantu ku giti cyabo (aha bitwa abasaba Visa) basaba Visa,, impushya n’uburyo iyashyikiriza inzego zibifitiye ububasha ku mpamvu zigaragazwa hepfo

Impamvu zo gusaba no gukoresha amakuru bwite

Amakuru bwite ashobora gukenerwa ku mpamvu zikurikira

  • Gukurikirana ubusabe bwa Visa zo kuba mu gihugu mu gihe kitateganyijwe, uruhushya cyangwa inzandiko z’inzira
  • Gusubiza ubusabe burebana n’aho dosiye zigeze
  • Gukurikirana dosiye z’abasabye Visa no
  • Gusubiza ibibazo by’abasabye Visa (muri rusange, “Serivisi”)

VFS yaka amakuru bwite abasaba Visa kugira ngo itange serivisi gusa. Gahunda yo guha amakuru VFS ni ubushake. Ugomba kmenya ariko ko kutaduha amakuru yawe bwite bishobora kutugabanyiriza ubushobozi bwo gutanga serivisi zisabwa. Amakuru bwite asabwa gusa abasaba Visa cyangwa ababahagariye bemewe n’amategeko. Usaba Visa ashobora gutanga uburenganzira mu ifishi itanga ubwo burenganzira mu buryo buziguye cyangwa butaziguye nk’uko biteganywa.

Uburyo bwo gukurikirana dosiye isaba Visaing: Abasaba Visa mu ifishi isaba Visa bashobora gusabwa amakuru yabo bwite arebana n’ amazina, amafoto, aderesi, itariki y’amavuko nimero za telefoni amakuru arebana na pasiporo, icyemezo cy’amavuko, umutungo, ubwenegihugu, irangamimerere, umukoresha, ibikorwa bierabana n’ubwicanyi n’andi makuru ajyanye n’amashuri. Aya amakuru asabwa kugira ngo afashe Guverinoma ya Kanada n’Ibindi Biro bya Kanada bishinzwe ibjyanye na Visa byemewe gukurikirana dosiye z’abasabye Visa harimo n’impushya. Aya makuru kandi akoreshwa mu rwego rwo gusubiza pasiporo n’izindi nyandiko ba nyirabyo dosiye zasuzumwe n’Ibiro bya Kanada bishinzwe ibijyanye na Visa mu buryo bwemewe mu gihe dosiye zatangwaga.

 

Imiterere ya dosiye : Abasabye Visa bahitamo gutanga amazina yabo na nimero ibaranga cyangwa nimero iranga dosiye kuri telefoni kugira ngo bashobore kubona imiterere ya Visa zabo , uruhushya cyangwa inzandiko z’inzira basabye.

 

Gukurikirana dosiye zisaba kuri interini : Abasaba Bisa basabwa gutanga itariki bavukiyeho na nimero iranga dosiye ku rubuga rwacu mu rwego rwo gukurikirana ya dosiye zabo.

 

Ibibazo by’abasaba Visa : amakuru bwite amwe n’amwe nk’amazina y’ababyeyi, itariki y’amavuko, nimero ya telefoni, nimero z’umuhanda, aderesi Imeyili, itariki Visa yasabiweho na nimero iranga dosiye biratangwa iyo uduhamagaye kuri telefoni utubaza ikibazo cyangwa usaba ibiindi bisosobanuro. Menya gusa ko gushyikirana mu buryo bwa email bishobora kutizerwa cyane. Abasaba Visa bashobora kudatanga umwirondoro wabo bwite nka nimero ya pasiporo iyo babitanze kuri telefoni cyangwa kuri E-mail.

 

Gutanga amakuru: VFS nticuruza, ntikodesha, ntigurisha cyangwa ngo yohereze amakuru bwite usibye gusa ibivugwa hepfo kandi byubahirije amasezerano ya Guverinoma ya Kanada. Amakuru yawe bwite akoreshwa gusa ku mpamvu zisobanurwa hepfo. VFS ishobora gutangaza amakuru yawe bwite mu gihe bisabwe n’amategeko cyangwa bitewe no kubahiriza umwanzuro w’urukiko, umwanzuro w’ubucamanza cyangwa ubundi buryo bushingiye ku mategeko bukoreshwa na VFS burimo kubahiriza uburenganzira bw’amategeko cyangwa ubwo kwiregura, gukurikiranwaho ubwicanyi, ibirebana n’ubucamanza, umutekano w’Igihugu cyangwa ubwirinzi, iperereza, ubugenzuzi, gushinjwa ibyaha cyangwa ibikorwa by’ubwicanyi.

 

Kohereza amakuru muri Kanada: Amakuru bwite yegeranyijwe na VFS yohererezwa Ibiro bya Immigration, Refugees and Citizenship Canada (IRCC) biiherereye muri Kanada mu rwego rwo gukurikirana dosiye z’abasabye Visa cyangwa bisabwe mu rwego rwo gutanga serivisi. Amakuru abitswe mu buryo koranabuhanga abikwa igihe gito muri dosiye za VFS ziherereye mu Kigo gishinzwe amakurushingiro muri Kanada. Amakuru arebana na biometric z’abasabye Visa yakusanyijwe na VFS yohererezwa bidatinze Guverinoma ya Kanada.

 

Imikoranire n’abatanga serivsisi: VFS ishobora koherereza (cyangwa gutuma haboneka) amakuru yawe bwite abandi bantu batanga serivisi mu izina ryayo. Urugero dushobora kwifashisha abatanga serivisi bakadutangira serivisi ya courier. Amakuru bwite n’amazina, aderesi, nimero ya telefoni bishobora kohererezwa abatanga serivisi yo gutanga courier. Amakuri bwite ariko ntiyakoherezwa mu buryo bw’ubutumwa bugufi. Amakuru bwite ahabwa kandi agatangwa n’abatanga serivisi bari hanze ya Kanada. Abatanga serivisi bohereza amakuru akenewe mu rwego rwo kubahiriza inshingano zabo tukaba tutabemereraariko kuyakoresha cyangwa kuyasakaza ku mpamvu zabo bwite

 

Cookies

Cookies ni idosiye cyangwa amakuru ashobora kubikwa muri sisiteme yawe cyangwa ibikoresho bifasha interineti gukora mu gihe usuye urubuga rwa VFS. Iyo umaze kugera ku rubuga rwa VFS utanga uburenganzira bwo gukoresha cookies. Iyo udatanze ubwo burenganzira, cookies ntushobora gukoresha urubuga rwacu. Iyo cookies dukoresha zibangamwiwe bishobora kurogoya imikoreshereze y’abagana urubuga rwacu. VFS ikoresha cookies kugira ngo website yorohere abayikoresha. Ntidushobora kukumenyera kuri aya makuru.

  • Website ya VFS irangwa n’ibyiza bigaragararira ku mikoreshereze ya cookies
  • Cookies ifasha kubona abasaba Visa cyangwa abakoresha urubuga no kubitaho nk’abakiliya b’imena
  • Cookies nyishi aba ari iz’icyiciro bivuze ko zihita zihanagurwa ku rubuga rwa mudasobwa y’usaba Visa ku musozo wa buri cyiciro.
  • Usaba Visa yifashishije urubuga ashobora kudakoresha cookies mucukumbuzi ye ibimwemereye uretse ko ibyo bishobora kurogoya abasaba Visa cyangwa imikoreshereze y’abandi bakoresha uru rubuga
  • Abakoresha urubuga basaba Visa bashobora kubona cookies kuri links izo arizo zose cyangwa z’abandi bantu ku ri paji y’urubuga VFS idafiteho ububasha bwo kugenzura nka links z’urubuga rwa IRCC cyangwa izindi links zemewe na IRCCVFS n’abandi bagiranye amasezerano, abikorera n’ababashamikiyeho batihanganira kohererezwa sipamu communications@vfsglobal.com
  • Abakoresha urubuga basaba visa bashobora kudakoresha ibikoresho by’itumanaho cyangwa webpage mu kohereza sipamu cyangwa kohereza ibikubiyemo bishobora kubangamira amasezerano y’imikoreshereze. Akayunguruzo ka VFS gasikana ubutumwa burimo virusi n’izindi nyandiko zitemewe cyangwa zibujijwe mbere yo kuzohereza. VFS buri gihe ntibika ubutumwa bwa imeyili bwoherejwe hagendewe ku miterere itandukanye

 

Umutekano

VFS yafashe ingamba zihamye zo kurinda amakuru y’abantu ku giti cyabo muri gaunda yayo y’umutekano no kugenzura. Twubahiriza umutekano mu rwego rw’ubuyobozi, urwa tekiniki, no mu buryo bwo kwirinda bufatika kugira ngo dushobore guhangana n’abashaka kubona amakuru, kuyakoresha, kuhindura no gutangaza amakuru y’abantu bwite baciye mu rihumye serivisi zacu z’umutekano.

 

Kubika no guhanagura

Dosiye z’abasabye Visa zakiriwe ntizishobora gukopororwa cyangwa ngo zibikwe na VFS. Urundi rupapuro, kopi amafishi cyangwa iyindi dosiye irimo amakuru y’umuntu ku giti cye ahanagurwa mu buryo bwizewe mu minsi 30 nyuma yo gushyikiriza pasiporo nyirayo.

Amakuru bwite y’abasabye Visa abikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga mu minsi 30 nyuma yo kubashyikiriza pasiporo n’ibyangombwa byabo mu rwego rwo kubafasha mu gihe batwitabaza haramute havutse ikibazo. VFS ibika cyangwa ihanagura amakuru y’umuntu ku giti cye yifashishije ibikoresho byabugenewe mu kubika amakuru y’abantu bwite. Mu gihe cyo guhanagura amakuru bwite, VFS ifata ingamba zihamye zo gukumira abashobora kuyageraho yifashishije ibikoresho byagenewe kubika amakuru bwite (nk’aho babika impapuro, mudasobwa, disketi cyangwa kaseti) ifata ingamba zihamye zo gusiba cyangwa guhanagura amakuru cyangwa gukumira abashobora kuyageraho batabyemerewe

 

Ibijyanye n’amategeko

VFS n’abatanga serivisi zayo bashobora gutanga amakuru yawe bwite mu rwego rwo gukurikirana cyangwa binyuze mu ihamagazwa ryemewe n’amategeko cyangwa mu rwego rw’iperereza igihe hatubahitijwe amasezerano cyangwa hishwe amategeko. FFS ishobora kandi gutanga amakuru bwite iyo akenewe mu rwego rwo kugaragaza ibimenyetso cyangwa ukuri mu rwego rw’amategeko n’ibindi byose bitanyuranyije nayo.

 

Links z’abandi bantu

Urubuga rwacu rushobora kubonekamo links z’izindi mbuga zitari iza VFS cyangwa itagenzura nka links z’imbuga za IRCC cyangwa izindi mbuga zemewe na IRCC. Izi mbuga tuzibona nk’imbogamizi kuko nta kigaragaza ko VFS ikorana nazo. Yaba VFS, abayobozi cyangwa abakozi bayo ntawushobora kwishingira cyangwa ngo abazwe ibijyanye n’izo mbuga cyangwa amakuru azikubiyemo nta n’imwe igenzurwa cyangwa ngo yemezwe na FFS cyangwa amashami yayo
Izo mbuga zitandukaniye ku mabwiriza y’ubuzima bwite, ibiziranga n’imikoreshereze yazo dusaba ko mwazitondera. Ntidushobora kugenzura izo mbuga kandi ntitwishingira cyangwa ngo twirengere ikoreshwa ry’amakuru yihariye y’izo mbuga

 

kumenya amakuru yawe bwite

Ufite uburenganzira bwo kumenya, guhindura cyangwa gukosora amakosa mu makuru watanze mu nzego zacu z’umutekano. Ushobora nanone kubisaba wohereje email cyangwa ukatwandikira kuri aderesi tuza kugaragaza hepfo.

VFS ariko ntiyishingira kumenya ukuri n’ubunyangamugayo bukubiye mu makuru yatanzwe n’abasaba Visa. Ni inshingano z’usaba Visa kumenya ko amakuru yatanzwe muri VFS ari ukuri.

 

Uburyo bwo gsubirana uburenganzira

VFS yubaha uburenganzira bwite bwa buri wese ikaba iguhitishamo kudatanga amakuru shingiro akenewe kuba yakoherezwa. Icyakora icyo cyifuzo kigomba kumenyeshwa VFS mu nyandiko. Iyo usaba dosiye yisubije uburenganzira yari yatanze, VFS ntishobora kubwoherereza serivisi z’ubuyobozi za CVAC.

 

Impinduka kuri iyi politiki yihariye

Turakumenyesha ko politiki yihariye ishobora guhinduka igihe icyo aricyo cyose tukaba dusaba abifuza gusaba Visa gusura urubuga rwacu kugira ngo bamenye amabwiriza ya politiki nshya.

 

Duhamagare

Uramutse ufite ikibazo kuri politiki yihariye cyangwa ku mikorere ivugwa mu ngingo zikurikira, ushobora kutugana kuri privacyofficer@vfsglobal.com kugira ngo uhabwe amakuru arambuye

 

Kunenga no kubaza ibibazo

Niba hari aho ubona ko VFS yateshutse ku nshingano zayo zo kutamena ibanga, ushobora kubitumenyesha kuri e-mail yacu privacyofficer@vfsglobal.com tuzakoresha uburyo bwose n’inzira zose zishoboka kugira ngo tumenye impamvu zabyo tugerageze kubikemura.

 

Ushobora kunenga cyangwa kugeza ibibazo byawe bijyanye n’amakuru y’imicungire n’imikorere y’Ikigo ku mukozi wihariye kuri privacyofficer@vfsglobal.com. Ufite nanone uburenganzira bwo kugeza ibyo ubona bitagenda mu Biro bya Komisiyo yihariye ya Kanada (Privacy Commission of Canada) kuri https://www.priv.gc.ca/en/

 

 

Itondere abagushukisha akazi k’ibinyoma

Akazi k’ibinyoma/ gushaka abakozi

VFS Global iramenyesha ko abantu biyitirira kuba abakozi bayo cyangwa abayihagarariye begera abantu bamwe bakabashukisha kubashakira akazi katabaho k’ibinyoma mu rwego rwo kubashakaho amakuru bwite cyangwa kubahuguza amafaranga. Turabakangurira kugira amakenga no kureba kure mu gihe mushukishijwe guhabwa akazi kabasaba kubanza kwishyura amafaranga ayo ariyo yose cyangwa babizeza kubashakira uruhushya rw’akazi mubanje kwishyura. Ibyo bikorwa byose sibyo kandi ntibyemewe. VFS GLOBAL si ikigo gishinzwe gutanga akazi kandi ntigitanga serivisi zo gushaka abakozi. Abo bajura bakoresha cyane cyane interineti, imeyili na telefoni zigandanwa. Turabakungurira kutita kuri abo batekamutwe.

Menya ko VFS Global ari ikigo gishinzwe gukurikirana dosiye zisaba Visa, kikaba gikorana gusa na Guverinoma n’abahagariye Ibihugu byabo kugira ngo cyuzuze inshingano zisabwa n’ubuyobozi zo gukurikirana dosiye zisaba Visa. VFS Global cyangwa abayihagarariye ntishobora kwaka amafaranga abantu ku giti cyabo mu buryo ubwo aribwo bwose ibashuskisha kubaha akazi yaba muri VFS Global cyangwa ahandi. Uramutse wakiriye ubwo butumwa bugaragaza ko buturutse muri VFS Global , bugusaba amafaranga, umenye ko ari ibihimbano

 

Ibimenyetso byo kwitondera mu kubona akazi k’ibinyoma

Dore zimwe mu ngero zo gushaka abakozi mu buryo bw’uburiganya bunyuranyije n’imkorere ikwiye ya VFS Global

  • Email ntabwo yoherejwe na aderesi ya interineti isanzwe izwi ya VFS Global ahubwo yoherezwa kuri serivisi za email nka Hotmail, Gmail, Outlook, Yahoo n’izindi. Birashoboka nanone ko email yoherezwa kuri aderesi ya interineti itariyo
  • Usabwa kudatangaza amakuru yawe bwite cyangwa amakuru y’ibanga
  • Usabwa gutanga ikiganiro kuri telefoni cyangwa hakoreshejwe porogaramu y’ubutumwa bw’ako kanya
  • Usabwa kwishyura amafaranga.
  • Usabwa kuzuza impapuro zisaba akazi z’impimbano nka dosiye zisaba akazi cyangwa ifishi za visa z’abakozi, (amazina n’ikirango bya VFS Global bishobora kwiganwa , gukorwa bigakoreshwa mu nyandiko nta burenganzira bitangiwe
  • Kukwibutsa ubwihutirwe.
  • Hasabwa amafaranga yo gukurikirana uruhushya rw’akazi, gusaba visa n’ibindi.

 

Ibikorwa nk’ibi biba bigamije uburiganya cyagwa kukubonaho amakuru bwite

Nta gushidikanya ko ibyo bikorwa bigamije uburiganya cyangwa kubona amakuru ku warenganyijwe Ibi bikorwa by’aba bantu bigendana n’ubwicanyi n’ubundi buryozwe ku baturage. VFS Global ibabazwa n’ibyo bikorwa ikaba ukangurira abantu kubimenyesha inzego zibishinzwe kugenzura no gukurikirana ibyo bikorwa bitemewe, n’ubwo bitoroshye kumenya no gukurikirana bene abo bantu.

Ariko kandi, niba ubonye ubwo busabe bwanditse cyangwa mu magambo, bwo kitabira ikiganiro cyangwa guhabwa akazi ukeka ko ari ibinyoma cyagwa ubikemanga ntukwiye kutabyitaho. Ushobora no kugenzura ibisa n’ibya VFS Global kuri communications@vfsglobal.com

Niba ubashije gutahura ko hari uburiganya burimo gutegurwa, turagusaba guhita ubimenyesha polisi ikwegereye cyangwa ubundi buyobozi bubifitiye ububasha natwe ukatumenyesha kuri acco@vfsglobal.com

Ibyo aribyo byose, VFS Global ntiyirengera cyangwa ngo yishingire ibishobora kubura, kwangirika, kwishyura ibyakoreshejwe cyangwa izindi ngaruka zaturuka kuri abo bantu batemewe cyangwa ibikorwa byabo.