Akazi k’ibinyoma/ gushaka abakozi

VFS Global iramenyesha ko abantu biyitirira kuba abakozi bayo cyangwa abayihagarariye begera abantu bamwe bakabashukisha kubashakira akazi katabaho k’ibinyoma mu rwego rwo kubashakaho amakuru bwite cyangwa kubahuguza amafaranga. Turabakangurira kugira amakenga no kureba kure mu gihe mushukishijwe guhabwa akazi kabasaba kubanza kwishyura amafaranga ayo ariyo yose cyangwa babizeza kubashakira uruhushya rw’akazi mubanje kwishyura. Ibyo bikorwa byose sibyo kandi ntibyemewe. VFS GLOBAL si ikigo gishinzwe gutanga akazi kandi ntigitanga serivisi zo gushaka abakozi. Abo bajura bakoresha cyane cyane interineti, imeyili na telefoni zigandanwa. Turabakungurira kutita kuri abo batekamutwe.

 

Menya ko VFS Global ari ikigo gishinzwe gukurikirana dosiye zisaba Visa, kikaba gikorana gusa na Guverinoma n’abahagariye Ibihugu byabo kugira ngo cyuzuze inshingano zisabwa n’ubuyobozi zo gukurikirana dosiye zisaba Visa. VFS Global cyangwa abayihagarariye ntishobora kwaka amafaranga abantu ku giti cyabo mu buryo ubwo aribwo bwose ibashuskisha kubaha akazi yaba muri VFS Global cyangwa ahandi. Uramutse wakiriye ubwo butumwa bugaragaza ko buturutse muri VFS Global , bugusaba amafaranga, umenye ko ari ibihimbano.;

Ibimenyetso byo kwitondera mu kubona akazi k’ibinyoma. Dore zimwe mu ngero zo gushaka abakozi mu buryo bw’uburiganya bunyuranyije n’imkorere ikwiye ya VFS Global :

• Email ntabwo yoherejwe na aderesi ya interineti isanzwe izwi ya VFS Global ahubwo yoherezwa kuri serivisi za email nka Hotmail, Gmail, Outlook, Yahoo n’izindi. Birashoboka nanone ko email yoherezwa kuri aderesi ya interineti itariyo.

• Usabwa kudatangaza amakuru yawe bwite cyangwa amakuru y’ibanga.

• Usabwa gutanga ikiganiro kuri telefoni cyangwa hakoreshejwe porogaramu y’ubutumwa bw’ako kanya.

• Usabwa kwishyura amafaranga.

• Usabwa kuzuza impapuro zisaba akazi z’impimbano nka dosiye zisaba akazi cyangwa ifishi za visa z’abakozi, (amazina n’ikirango bya VFS Global bishobora kwiganwa , gukorwa bigakoreshwa mu nyandiko nta burenganzira bitangiwe.

• Kukwibutsa ubwihutirwe.

• Hasabwa amafaranga yo gukurikirana uruhushya rw’akazi, gusaba visa n’ibindi.

Ibikorwa nk’ibi biba bigamije uburiganya cyagwa kukubonaho amakuru bwite. Nta gushidikanya ko ibyo bikorwa bigamije uburiganya cyangwa kubona amakuru ku warenganyijwe Ibi bikorwa by’aba bantu bigendana n’ubwicanyi n’ubundi buryozwe ku baturage. VFS Global ibabazwa n’ibyo bikorwa ikaba ukangurira abantu kubimenyesha inzego zibishinzwe kugenzura no gukurikirana ibyo bikorwa bitemewe, n’ubwo bitoroshye kumenya no gukurikirana bene abo bantu.

Ariko kandi, niba ubonye ubwo busabe bwanditse cyangwa mu magambo, bwo kitabira ikiganiro cyangwa guhabwa akazi ukeka ko ari ibinyoma cyagwa ubikemanga ntukwiye kutabyitaho. Ushobora no kugenzura ibisa n’ibya VFS Global kuri communications@vfsglobal.com

Niba ubashije gutahura ko hari uburiganya burimo gutegurwa, turagusaba guhita ubimenyesha polisi ikwegereye cyangwa ubundi buyobozi bubifitiye ububasha natwe ukatumenyesha kuri acco@vfsglobal.com

Ibyo aribyo byose, VFS Global ntiyirengera cyangwa ngo yishingire ibishobora kubura, kwangirika, kwishyura ibyakoreshejwe cyangwa izindi ngaruka zaturuka kuri abo bantu batemewe cyangwa ibikorwa byabo.