Saba Visa

Amakuru arebana no gutangira gusaba Visa

  • Gusaba Visa uhibereye
  • Gusaba Visa kuri imeyiri
  • Gusaba Visa kuri interineti
  • Kohereza pasiporo n’izindi nyandiko
  • Igiciro cya serivisi

Ifashayobora ya buri rwego

Reka tukwerekeze muri iyi nzira

  • Ubushakashatsi

    Hitamo Visa y’urugendo ikunogeye

    Intambwe ya mbere ni uguhitamo ubwoko bwa Visa ukeneye no kureba niba wemerewe kuyisaba.

    Ugomba kumenya nanone ibyangombwa usabwa kohereza, igihe dosiye yawe izamara n’umubare w’amafaranga uzishyura.

    Buri dosiye isaba Visa igomba kubahiriza amabwiriza agendanye n’icyiciro cya Visa ukeneye.

    Kugira ngo ushobore kubona amabwiriza yisumbuyeho, ushobora gusura urubuga rwa Immigration, Refugee and Citizenship Canada’s (IRCC) kuri

    Ushobora gukanda kuri izi links kugira ngo ubone amakuru y’inyongera:

    Visa yo kuba mu gihugu mu gihe giteganyijwe

    Uruhushya cyangwa Visa yo kuba mu gihugu ku mpamvu zo kwiga

    Uruhushya rw’akazi

    Inyandiko z’inzira zo kuba mu gihugu mu gihe kitateganyijwe

    Dosiye isaba Visa igomba kuba iri kumwe n’Ifishi ya VFS iguha uburenganzira yujuje neza kandi iriho umukono


  • Saba Visa

    Tangira usabe Visa yawe

    Ushobora gushaka ifishi isaba Visa, ukayuzuza neza, ukayicapa ukayizana ku Kigo cyifashishwa mu gusaba Visa. Ushobora no guhita wohereza dosiye yawe kuri interineti ku Biro bya Immigration, Refugee and Citizenship Canada (IRCC).

    Uzuza ifishi isaba Visa mu buryo bwikoranabuhanga. Ifishi yujuje neza (iriho ibirango by’impapuro) igomba gucapwa mu ibara ryumweru, ibona neza, hakoreshejwe mucapyi yo mu bwoko bwa Laser. Genzura neza niba ikirango cya 2 D cyacapwe ku rupapuro rwiza rwabugenewe. Amafishi yujurishije intoki ntabwo yakirwa.

    Ugomba kuzuza impapuro zishyigikira ibivugwa nk’uko zigaragara kuri lisiti yinyandiko zigenzura za IRCC zirebana nicyiciro cya Visa wifuza. Niba udashoboye gutanga izo mpapuro zishyigikira ibivugwa nkuko zagaragajwe kuri lisiti yinyandiko zigenzura za IRCC, ushobora kuzuza ifishi ihagarika ubusabe ukayisinya hanyuma ukayomeka kuri dosiye yawe isaba Visa.

    Ushobora gusoma politi yumwihariko (Privacy Policy) maze ukuzuza ifishi itanga uburenganzira ukayomeka ku dosiye yawe isaba Visa. Niba udashoboye kuzuza iyo fishi iriho numukono wawe, abakozi bacu nta bufasha baguha, bivuze ko dosiye yawe uyisubirana


  • Teguza kubonana

    Hitamo Ikigo cyifashishwa mu gusaba Visa maze utegure gahunda yo kubonana

    Nyuma yo gusaba Visa , ugomba gutegura gahunda yo kubonana kugira ngo utezwe igikumwe unafatwe amafoto n’Ikigo cyifashishwa mu gusaba Visa aribyo bita biometric information’.

    Ukimara gutegura gahunda yo kubonana, uhita ubona imeyili ibyemeza hamwe nibaruwa ikwemerera kubonana.

    Niba uri umwe mu bagize umuryango cyangwa itsinda, ugomba guteganyiriza buri wese ugize uwo muryango cyangwa itsinda. .

    Niba udasabwa kugaragaza ibikuranga hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga, ntukeneye gusura Ikigo cya Kanada cyifashihwa mu gusaba Visa kikwegereye. Icyo usabwa gusa ni ukugana Ikigo cyifashishwa mu gusaba Visa witwaje pasiporo, amafoto, Ifishi yujuje neza, Amafaranga ya Guverinoma ya Kanada, nizindi nyandiko zemeza ibyavuzwe zigaragazwa kuri lisiti y’inyandiko z’igenzura za IRCC.

    Niba ushaka kugaragaza ibikuranga hakoreshewe uburyo bwikoranabuhanga , ushobora gusura urubuga rwacu kuri
    http://www.cic.gc.ca/english/visit/biometrics.asp

  • Ishyura amafaranga yagenwe

    Reba amafaranga ugomba kwishyura

    Iyi umaze kuzuza dosiye isaba Visa, usabwa kwishyura amafaranga ya dosiye. Niba ushaka gufungura ifishi ukayicapa ukaza uyitwaje ku Kigo cyifashishwa mu gusaba Visa, ushobora kwishyura igihe cyo kubonana kigeze.

    Ushobora kwishyura amafaranga ya Guverinoma ya Kanada n’ajyanye no gufata ibikuranga hakoreshejwe ikoranabuhanga (Biometric ) bibaye ngombwa nk’uko amabwiriza yurubuga rwa IRCC Ishyura amafaranga yagenwe abisobanura.

  • Gana Ikigo cyifashishwa mu gusaba Visa

    Itabire gahunda yo kubonana

    Niba utohereje dosiye yawe isaba Visa kuri interineti, ugomba kohereza ifishi yujuje neza ku Kigo cyifashishwa mu gusaba Visa uhibereye.

    Reba ibikorerwa ku Kigo cyifashihwa mu gusaba Visa.

    Niba utarasabwe gutanga ibikuranga hakoreshwe ikoranabuhanga , ushobora kugana Ikigo cyifashihwa mu gusaba Visa umwanya uwo ariwo wose mu masaha y’akazi

    Iyo umaze kugera ku Kigo cya Kanada cyifashihwa mu gusaba Visa , dosiye yawe isaba Visa n’ibikuranga mu buryo bw’ikoranabuhanga (iyo bikenewe) biregeranywa. Ishyura amafaranga ajyanye na serivisi z’Ikigo cyifashihwa mu gusaba Visa zatanzwe kandi uhabwe inyemezabwishyu. Iyi nyemezabwishyu igaragaza nimero y’igenzura yagufasha gukurikirana aho dosiye yawe igeze kuri interineti .

  • Kurikirana dosiye yawe

    Komeza ukurikirane aho dosiye yawe igeze

    Uzohererezwa ubutumwa kuri email bukumenyesha igihe umwanzuro wohererejwe Ikigo cyifashishwa mu gusaba Visa. Mu gihe bitakoroheye gukoresha email kandi ukeneye kumenya amakuru arambuye y’aho dosiye yawe igeze, ushobora no kubimenya hakoreshejwe ubutumwa bugufi bwoherezwa kuri telefoni yawe igendanwa. Gerageza kumenya niba iyi serivisi itangwa Kigo cyifashishwa mu gusaba Visa wasuye.

    Dusure kuri paji ya gukurikirana dosiye isaba Visa kugira ngo ubone amakuru arambuye.

  • Gutwara pasipiro yawe

    Fata Visa yawe ku kigo cyifashishwa mu gusaba Visa

    Nyuma yo gufata umwanzuro ku bijyanye na Visa wasabye, ushobora kuza gufata ibyangombwa byawe ku Kigo cyifashishwa mu gusaba Visa cyangwa ukabyohererezwa mu ibahasha ariko ukishyura amafaranga y’iyo serivisi. Genzura niba iyi serivisi itangirwa ku Kigo cyifashishwa mu gusaba Visa cya Kigali.

    Kugira ngo uhabwe ibahasha y’umwanzuro ku Kigo cyifashishwa mu gusaba Visa, ugomba kwitwaza ibi bikurikira:

    • Kopi ya paji ya pasiporo y’umwirondoro wawe iteyeho kashi
    • Inyemezabwishyu y’umwimerere ya serivisi z’Ikigo cyifashishwa mu gusaba Visi yatanzwe n’icyo Kigo
    • Icyemezo cy’Ubuyobozi kigaragaza Umwirondoro wawe

    Ushobora nanone kohereza intumwa iguhagarariye ku Kigo cyifashishwa mu gusaba Visa. Iyo ntumwa wohereje igomba kwitwaza ibi bikurikira:

    • Ifishi ya serivisi zikigo cyifashishwa mu gusaba Visa iriho umukono itanga uburenganzira iriho amazina n’isano mufitanye nintumwa wohereje
    • Kopi ya paji ya pasiporo y’umwirondoro wawe iteyeho kashi
    • Inyemezabwishyu yumwimerere ya serivisi zIkigo cyifashishwa mu gusaba Visi yatanzwe nicyo Kigo
    • Icyemezo cyUbuyobozi kigaragaza Umwirondoro wawe

    Ni inshingano zawe zo kugenzura indambure ya Visa wahawe mu rwego rwo kumenya niba ifite agaciro kitariki yagenwe yo kwinjira muri Kanada, umubare wo kwinjira usabwa nimpamvu yurugendo

Soma kugira ngo usabe Visa ?

Tangira gusaba Visa maze usubire kuri VFS Global witwaje nimero ikuranga uhabwe serivisi zakataraboneka.

Ifashayobora ya buri rwego

Reka tukwerekeze muri iyo nzira

  • Ubushakashatsi

    Hitamo Visa y’urugendo ikunogeye

    Intambwe ya mbere ni uguhitamo ubwoko bwa Visa ukeneye no kureba niba wemerewe kuyisaba.

    Ugomba kumenya nanone ibyangombwa usabwa kohereza, igihe dosiye yawe izamara n’umubare w’amafaranga uzishyura.

    Buri dosiye isaba Visa igomba kubahiriza amabwiriza agendanye n’icyiciro cya Visa ukeneye.

    Kugira ngo ushobore kubona amabwiriza yisumbuyeho, ushobora gusura urubuga rwa Immigration, Refugee and Citizenship Canada’s (IRCC) kuri

    Ushobora gukanda kuri izi links kugira ngo ubone amakuru y’inyongera:

    Visa yo kuba mu gihugu mu gihe giteganyijwe

    Uruhushya cyangwa Visa yo kuba mu gihugu ku mpamvu zo kwiga

    Uruhushya rwakazi

    Inyandiko zinzira zo kuba mu gihugu mu gihe kitateganyijwe

    Dosiye isaba Visa igomba kuba iri kumwe nIfishi ya VFS iguha uburenganzira yujuje neza kandi iriho umukono


  • Saba Visa

    Tangira usabe Visa yawe

    Iyo warangize kwitegura, ushaka ifishi isaba Visa n’ibyangombwa by’igenzura za IRCC bigendanye n’impamvu y’urugendo rwawe. Uzuza neza ifishi mu buryo bw’ikoranabuhanga. Ifishi yujuje neza (igaragaza ibiranga impapuro) igomba gucapwa mu ibara ry’umweru, ibona neza, hakoreshejwe mucapyi yo mu bwoko bwa Laser. Genzura neza niba ikirango cya 2 D cyacapwe ku rupapuro rwiza rwabugenewe. Amafishi yujurishije intoki ntabwo yakirwa

    Ugomba kuzuza impapuro zishyigikira ibivugwa nk’uko zigaragara kuri lisiti y’inyandiko z’igenzura za IRCC zigendanye n’icyiciro cya Visa usaba. Niba utabashije gutanga izo nyandiko nk’uko zigaragazwa kuli lisiti y’inyandiko z’igenzura ya IRCC, bishobora gutinza dosiye yawe cyangwa ukangirwa guhabwa Visa, uruhushya cyangwa impapuro z’inzira

    Soma politi y’umwihariko maze wuzuze ifishi itanga uburenganzira uyomeke ku dosiye yawe isaba Visa . Niba utashoboye kuzuza iyo fishi iriho n’umukono wawe, abakozi bacu nta bufasha baguha, bivuze ko dosiye yawe uyisubizwa

    Niba uhisemo gusaba Visa ukoresheje e-mail, ugomba kwitwaza ibyangombwa bikurikira:

    1. ifishi zemewe zujuje neza

    2. Lisiti y’ingenzura ya Email ya Canada Visa Alpllication Center (CVAC)

    3. Inyandiko zishyigikira ibivugwa na Kopi y’urupuro rwa pasiporo rugaragaza amakurushingiro y’umwirondoro wawe

    4. Inyemezabwishyu y’amafaranga ya Kanada n’amafaranga yo kwishyura ibikuranga hifashishijwe ikoranabuhanga (niba ari ngombwa).

    5. Amafaranga ya serivisi z’Ikigo cyifashishwa mu gusaba Visa agaragarira mu buryo bw’ihererekanya ry’amafaranga muri banki, amafaranga kashi, kwishyurwa cyangwa kwishyura hakoreshejwe ikarita (niba ari ngombwa) ku kigo cyifashishwa mu gusaba Visa

    Niba dosiye yawe uyohereje kuri Email ku Kigo cyifashishwa mu gusaba Visa, uzifashisha igikoresho cyemewe cya biometric kugira ngo urebe niba uri mu bsabwa gutanga ibikuranga hakoreshejwe ikoranabuhanga ku Kigo cyifashishwa mu gusaba Visa

    Ushobora kohereza muri courier amafishi asaba Visa ariho umukono n’inyandiko zishyigikira ibyavuzwe mu ibahasha iteyeho kashe kuri aderesi zikurikira:

    Canada Visa Application Centre (CVAC operated in partnership with OIM/IOM)
    S/12 2nd Floor KN 2 St, Kigali City Tower (KCT)
    Near T2000 Super Market,
    Kigali, Rwanda

    Ukimara kubona ubutumwa bwo kugaragaza ibikuranga hakoreshejwe ikoranabuhanga, uhita utegura gahunda yo kubonana mu minsi 10 y’akazi ku kigo woherejeho dosiye yawe isaba Visa.

  • Teguza kubonana

    Hitamo Ikigo cyifashishwa mu gusaba Visa maze utegure gahunda yo kubonana

    Nyuma yo gusaba Visa, ugomba gutegura gahunda yo kubonana kugira ngo utezwe igikumwe unafotorwe n’Ikigo cyifashishwa mu gusaba Visa aribyo byitwa gutanga biometric information’

    Nyuma yo gutegura gahunda yo kubonana , uhita ubona imeyili ibyemeza hamwe n’ibaruwa ikwemerera kubonana.

    Niba uri umwe mu bagize umuryango cyangwa itsinda, ugomba guteganyiriza buri wese ugize uwo muryango cyangwa itsinda.

  • Ishyura amafaranga usabwa

    Reba ingano y’amafaranga ugomba kwishyura

    Iyo umaze kuzuza dosiye yawe isaba Visa, ugomba kwishyura amafaranga ya Visa. Niba ushaka gufungura ifishi ukayicapa ukaza uyitwaje ku Kigo cyifashishwa Visa, ushobora kwishyura igihe cyo kubonana kigeze.

    Ushobora kwishyura amafaranga ya Guverinoma ya Kanada n’arebana na Biometric igihe ari ngombwa nk’uko amabwiriza y’urubuga rwa IRCC Pay your fees page abisobanura

  • Sura Ikigo gishinzwe gutanga Visa

    Ubahiriza gahunda yawe yo kubonana

    Ugomba kohereza ifishi isaba Visa yujuje neza kuri E-mail .

    Reba ibikorerwa ku Kigo cyifashishwa mu gusaba Visa

    Ikurikiranwa rya dosiye zoherejwe kuri Email ku Kigo cya Kanada cyifashishwa mu gusaba Visa :

    • Nyuma yo kubona email ya dosiye ku Kigo cya Kanada cyifashishwa mu gusaba Visa, dosiye yandikwa muri VFS Global hanyuma nimero iyiranga igahuzwa na dosiye.
    • Ako kanya hagaragara ubutumwa bwa Email bw’imenyesha bugaragaraza indanga na nimero y’ikurikirana y’usaba Visa cyangwa ibibura muri dosiye ye iyo bihari. Iyo nta aderesi yo kuri interineti yatanzwe, ushobora guhamagarwa kuri nimero ya telefoni yawe igendanwa watanze.
    • Dosiye zisaba Visa zituzuye zikomeza gutegereza,kugeza igihe abasabye Visa bohereje inyandiko zibura mu gihe cy’iminsi 10 y’akazi. Iyo ibyo bidakozwe muri iyo minsi ivugwa, usubizwa dosiye yawe uko yakabaye.
    • Niba ifishi cyangwa izindi nyandiko muri dosiye yawe zirimo amakosa cyangwa zituzuye , usaba Visa afite amahitamo yo kohereza ifishi nyakuri kandi yujuje neza, cyangwa agakoresha serivisi y’ikirenga ku Kigo cyifashishwa mu gusaba Visa kugira ngo iyo fishi yuzuzwe hifashishijwe serivisi zitangirwa aho dukorera.
    • Niba utarishyuye amafaranga ya Leta ya Kanada akwiye cyangwa amafaranga ya biometric (mu gihe ari ngombwa) ufite amahitamo yo kohereza inyemezabwishyu igaragaza ko wishyuye yoherezwa na IRCC ku kigo cyifashishwa mu gusaba Visa.
    • Niba utarishyuye amafaranga akwiye ya serivisi z’Ikigo cya Kanada cyifashishwa mu gusaba Visa, ufite amahitamo yo kugaragaza kuri Email ubwishyu nyakuri ukoresheje inyemezabwishyu y’ihererekanya ry’amafaranga muri banki, cyangwa wishyuye kashi ku Kigo cyifashishwa mu gusaba Visa igihe cyo kwitegura kujya gutanga amakuru arebana na biometric.
  • Kurikirana Visa yawe

    Komeza ukurikirane aho dosiye wawe igeze

    Uzohererezwa ubutumwa kuri email bukumenyesha igihe umwanzuro wohererejwe Ikigo cyifashishwa mu gusaba Visa. Niba bitakoroheye gukoresha email ku kandi ukeneye kumenya amakuru arambuye y’aho dosiye yawe igeze, ushobora no kubimenya hakoreshejwe ubutumwa bugufi bwoherezwa kuri telefoni yawe igendanwa. Gerageza kumenya niba iyi serivisi itangwa ku kigo cyifashishwa mu gusaba Visi wiyambaje.

    Urahabwa imeyili ikumenyesha indanga y’ikurikirana rya Dosiye mu minsi 2 y’akazi nyuma yo kwakira dosiye isaba.

    Ushobora gukurikirana ko dosiye yoherejwe mu iposita cyangwa muri Courier wakoresheje wohereza dosiye yawe ku Kigo cya Kanada cyifashishwa mu gusaba Visa.

    Sura paji yacu track your application kugira ngo ubone amakuru ahagije

  • Twara pasiporo yawe

    Twara pasiporo yawe ku Kigo cyifashishwa mu gusaba Visa

    Nyuma yo gufata umwanzuro ku bijyanye na Visa wasabye, ushobora kuza gufata ibyangombwa byawe ku Kigo cyifashishwa mu gusaba Visa cyangwa ukazohererezwa mu ibahasha ariko ukishyura amafaranga y’iyo serivisi. Genzura niba iyi serivisi itangirwa ku Kigo cyifashishwa mu gusaba Visa cya Kigali.

    Uhabwa ibyangombwa byawe ari uko werekanye inyemezabwishyu yatanzwe n’Ikigo cyifashishwa mu gusaba Visa n’inyandiko y’ubuyobozi igaragaza umwirondoro wawe. Iyo bishoboka, wemerewe kohereza intumwa ziguhagarariye kugufatira ibyangombwa, zikaza zitwaje ibaruwa wasinyeho izemerera uburenganzira, zitwaje inyemezabwishyu wahawe n’Ikigo cyifashishwa mu gusaba Visa n’ibyangombwa by’ubuyobozi bigaragaza umwirondoro wazo.

    Baza amakuru ku Kigo cyifashishwa mu gusaba Visa igihe cya gahunda yo kubonana kugira ngo umenye amahitamo ashoboka yo kufata ibyangombwa.

    Niba wahisemo kwifatira ibyangombwa cyangwa ukohereza uguhagariye wemewe, wohererezwa ubutumwa kuri email bukumenyesha kuza gufata ibyangombwa ku Kigo cya Kanada cyifashishwa mu gusaba Visa.

Soma maze ubashe gusabaVisa ?

Tangira gusaba Visa maze usubire kuri VFS Global witwaje nimero ikuranga uhabwe serivisi z’akataraboneka.

ifashayobora kuri buri rwego

Reka tugendane

  • Ubushakashatsi

    Hitamo Visa y’urugendo ikunogeye

    Intambwe ya mbere ni uguhitamo ubwoko bwa Visa ukeneye no kureba niba wemerewe kuyihabwa.

    Ugomba kumenya nanone ibyangonbwa usabwa kohereza, igihe dosiye yawe izamara n’umubare w’amafaranga uzishyura.

    Buri dosiye isaba Visa igomba kubahiriza amabwiriza agendanye n’icyiciro cya Visa yawe.

    Kugira ngo Ushobore kubona mabwiriza arambuye, ushobora gusura urubuga rwa: https://www.canada.ca/en/services/immigration-citizenship.html

    Kanda hano kuri link https://www.canada.ca/en/services/immigration-citizenship.htm ubone ibisobanuro birambuye:

    Visa yo kuba mu gihugu mu gihe giteganyijwe

    Uruhushya cyangwa Visa yo kuba mu gihugu ku mpamvu zo kwiga

    Uruhushya rw’akazi

    Inyandiko z’inzira zo kuba mu gihugu mu gihe kitateganyijwe

  • Saba Visa

    Tangira usabe Visa yawe

    Ushobora no gusaba Visa kuri interineti wuzuza ifishi yabugenewe

  • Teguza kubonana

    Hitamo Ikigo cyifashishwa mu gusaba Visa hanyuma utegure gahunda yo kubonana

    Nyuma yo gusaba Visa, ugomba gutegura gahunda yo kubonana kugira ngo utezwe igikumwe unafotorwe nIkigo cyifashishwa mu gusaba Visa aribyo byitwa gutanga biometric information’ book an appointment

    Iyo umaze gusaba Visa , ugomba gutegura gahunda yo kubonana kugira ngo utezwe igikumwe unafotorwe n’Ikigo cyifashisahwa mu gusaba Visa aribyo byitwa ‘biometric information.

    Nyuma yo gutegura gahunda yo kubonana , uhita ubona imeyili ibyemeza hamwe n’ibaruwa ikwemerera iyo gahunda.

    Niba uri umwe mu bagize umuryango cyangwa itsinda, ugomba guteganyiriza buri wese ugize uwo muryango cyangwa itsinda.

    Ibaruwa yo kubonana igomba kuba iriho nimero iyiranga, inagaragaza itariki, isaha n’igihe cyo kubonana n’andi makuru y’ingenzi yakenerwa

    Niba udasabwa gutanga amakuru ya biometrics , ugomba gutegereza icyemezo kizafatwa kuri dosiye yawe ukanareba Konti MyCIC yawe ku mabwiriza arambuye.

    Niba usabwa gutanga amakuru ya biometrics nyuma yo kohereza dosiye yawe kuri Interineti, wohererezwa ubutumwa mu buryo bwa Biometric Instruction Letter (BIL). Nyuma y’ubwo butumwa, usabwa kujya ku Kigo cyifashishwa mu gusaba Visa gutanga amakuru arebana na biometris.

  • Ishyura amafaranga usabwa

    Reba amafaranga ugomba kwishyura


    Nyuma yo kuzuza dosiye yawe isaba Visa, uhita wishyura amafaranga yayo.

    Ugomba kwishyura amafranga ya Leta ya Kanada n’aya biometric (iyo ari ngombwa) nk’uko amabwiriza ari ku rubuga rwa IRCC abigaragaza

  • Sura ikigo gishinzwe gutanga Visa

    Ubahiriza gahunda yo kubonana

    Ugomba kohereza ifishi isaba Visa yawe yujuje neza kuri interineti.

    Reba ibikorerwa ku kigo cyifashishwa mu gusaba Visa

    Nyuma yo kumenyekanisha amakuru arebana na biometric, uhabwa inyemezabwishyu ikumenyesha ko amakuru ya biometric yatanzwe ku Kigo cya cya Canada cyifashsihwa mu gusaba Visa.

    Iyo hamaze gufatwa umwanzuro urebana na dosiye yawe isaba Visa, wohererezwa ubutumwa kuri E-mail bugusaba kohereza pasiporo mu ibaruwa iyisaba.

    Nyuma yo guhabwa ibaruwa isaba pasiporo, wohereza pasiporo yawe yumwimerere iherekejwe niyo baruwa.

    Ku mwabwiriza yose yuburyo bwo kohereza pasiporo nizindi nyandiko zemeza ibyavuzwe , ushobora kureba ku kadirishya kari hejuru y’uru rupapuro.

Soma maze usabe Visa?

Tangira gusaba Visa maze usubire kuri VFS Global witwaje nimero ikuranga uhabwe serivisi zakataraboneka.

Kohereza pasiporo nizindi nyandiko

Niba Guverinoma ya Canada yarakoherereje ubutumwa bumenyesha bugusaba pasiporo yawe ushobora:

  1. Kuba warasabye Visa kuri interineti mu buryo bwa E-app cyangwa ;
  2. Utuye mu buryo bwemewe n’amategeko dosiye yawe yararangiye usabwa kohereza pasiporo. Ugomba kohereza ibyangombwa by’inyongera cyangwa pasiporo n’ibaruwa ibisaba yatanzwe n’Ibiro bya IRCC ku kigo cya Kanada cyifashishwa mu gusaba Visa wihitiyemo.

Usabwa kwishyura amafaranga ya serivisi za courier mu gihe cyo gutanga ibyangombwa by’inyongera na pasiporo ku Kigo cya Kanada cyifashishwa mu gusaba Visa icyo aricyo cyose, keretse usubiye kuri icyo kigo aho watangiyeho amakuru arebana na biometric ntujyane ibyangombwa by’inyongera na pasiporo zemeza ibyavuzwe muri dosiye yawe.

Usabwa kohereza ifishi ya VFS Global itanga uburenganzira mu gihe wifuza serivisi z’inyongera ku Kigo cyifashishwa mu gusaba Visa.

  1. Niba wohereje ibyangombwa by’inyongera na Pasiporo yawe ku Kigo cya Kanada cyifashishwa mu gusaba Visa utishyuye amafaranga ya serivisi zo kohereza courier cyangwa udafite ifishi ya VFS ibiguhera uburenganzira, dosiye yawe izafatwa nk’ituzuye. Icyo gihe usabwa kohereza ibyo ubura mu minsi 10 y’akazi. Kutishyura ayo mafaranga muri iyo minsi ivugwa bishobora gutuma usubizwa dosiye yawe.
  2. Ugomba kwizanira pasiporo yawe y’umwimerere n’ibaruwa iyisaba ku Kigo cyifashishwa mu gusaba Visa. Kugira ngo wohereze pasiporo yawe ku Kigo cyifashishwa mu gusaba Visa, bigusaba kwishyura amafaranga ya serivisi zijyanye no kohereza courier.
  3. Ubinyujije ku ntumwa iguhagariye yemewe, ugomba kohereza pasiporo yawe y’umwimerere n’ibaruwa isaba pasiporo icapwe ndetse nifishi ya VFS Global yujuje neza, itanga uburenganzira bw’intumwa iguhagarariye yemewe ku Kigo cyifashishwa mu gusaba Visa. Mbere ya byose ariko ugomba kwishyura amafaranga ya serivisi zijyanye no kohereza courier.

Kanda hano ahanditse service charges hejuru y’uru rupapuro kugira ngo umenye mu buryo burambuye ibijyanye n’amafaranga ya serivisi ku Kigo cyifashsihwa mu gusaba Visa.

Niba usaba Visa utuye mu gihugu mu buryo bwemewe, dosiye yawe yararangije kwigwa, usabwa kohereza pasiporo yawe, ifoto yujuje ibisabwa na IRCC n’umugereka B wujujwe neza. Ugomba kandi kugenzura amabwiriza wohererejwe aguha amakuru agamije kukuyobora. Kohereza pasiporo yawe bisaba kubanza kwishyura amafaranga ajyanye no gutwara courier

Nyuma yo kohereza pasiporo yawe, uhabwa inyemezabwishyu igaragaza umubare w’amafaranga yishyuwe ashingiye kuri serivisi z’inyongera wasabye ku Kigo cyifashishwa mu gusaba Visa. ICR igomba kandi kuba ikubiyemo nimero iranga dosiye na nimero yo kuyikurikirana ushobora kwifashisha mu gukurikirana dosiye kuri interineti.

Iyo Ikigo cya Kanada cyifashishwa mu gusaba Visa kimaze kugarura pasiporo ku Kigo cyifashishwa mu gusaba Visa ushobora:

  1. Kwifatira pasiporo yawe ubwawe ku Kigo cya Kanada cyifashishwa mu gusba Visa. Usabwa kugaragaza indangamuntu yawe yemewe n’inyemezabwishyu yatangiwe ku Kigo cya Kanada cyifashishwa mu gusab Visa igihe wayoherezaga.
  2. Gusaba undi muntu kugufatira pasiporo bigusaba kuzuza ifishi ya VFS Global itanga uburenganzira kandi ukizera ko uguhagariye afite ibimuranga byemewe n’ubuyobozi akaza yitwaje ibikuranga bifite agaciro hamwe n’inyemezabwishyu yatangiwe ku kigo cya Kanada cyifashishwa mu gusaba Visa igihe woherezaga pasiporo;
  3. Ushobora gusaba ko pasiporo yawe uyifatira aho ushaka. Ushobora kureba serivisi z’inyongera zitangwa n’Ikigo cyifashsihwa mu gusaba Visa kikwegereye.

Igiciro cya serivisi

Amafaranga ya serivisi azatangira kubahirizwa kuva kuwa 01 Ugushyingo 2020

Niba ushaka gutanga amakuru arebana na biometric , hishyurwa C$ 85.00 ku muntu na C$ 170.00 ku muryango w’abantu babiri kuzamura na C$ 255.00 ku bahanzi 3 kuzamura habariwemo amafaranga ya serivisi z’Ikigo gishinzwe ibijyanye na Visa yo kohereza courier. Pasiporo cyangwa izindi nyandiko zoherejwe nyuma y’izatanzwe mbere nabyo birishyurirwa.

Abasaba Visa bohereza impapuro zisaba Visa (zirimo amakuru arebana na biometric cyangwa atarimo) bagomba kwishyura serivisi z’ubufasha-amafaranga y’impapuro zo gusaba Visa).

Niba udakeneye gutanga amakuru arabana na biometric ukohereza pasiporo n’ibyangombwa ku Kigo cyifashishwa mu gusaba Visa uzishyura amafaranga yo kohereza courier.

Uburyo bwo kwishyura

Amafaranga ya Leta ya Kanada agomba kwishyurwa mu Rwanda agomba kwishyurwa mu buryo bw’ikoranabuhanga. Jya kuri paji yanditseho IRCC’s Pay your Fees page online urebe uburyo  amafaranga ya Kanada yishyurwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Kwishyura Amafaranga ya serivisi z’Ikigo cya Kanada cyifashishwa mu gusaba  Visa na serivisi z’inyongera zitari ngombwa.

  • Kwishyura kashi wowe ubwawe cyangwa ugakoresha ikarita yo kubitsa no kubikuza
  • Kuri Email,amafaranga ashobora kwishyurwa mu buryo bw’ihererekanya  ry’amafannga  muri  banki mu izina rya VFS Global mu Rwanda bivuze ko ari ukwishyura gusa mu manyarwanda.

Dore indambure y’ihererekanya rya Banki

Bank Account name: VFMC RWANDA LTD.

Rwanda Bank name: I&M Bank

BIC/SWIFT Code: IMRWRWRW

IBAN Number: 20000227001

Ku mafaranga yose yishyuwe Guverinoma ya Kanada , wakanda hano kugira ngo ubaze ayo ariyo.

Amafaranga ya serivisi zitangwa na VAC

Igiciro cya serivisi (kuri buri wese usaba Visa)

Ingano mu madolari ya Kanada (habariwemo n’umusoro ku nyongeragaciro)

Ingano mu mafaranga y’u Rwanda (habariwemo nu’umusoro ku nyongeragaciro)

Kohereza dosiye (igiciro cya dosiye)

$94.18

63,275.00

Igiciro cyo kwakira GC (Igiciro ku muntu )

$5.59

3,760.00

Serivisi zijyanye n’ubufasha – Ifishi zo kuri interineti (Uruhushya elegitoronike rw’urugendo) (igiciro cy’ifishi)

$3.00

2,015.00

Serivisi zijyanye n’ubufasha –Impapuro zo gusaba Visa (igiciro cya buri dosiye)

$17.69

11,885.00

Serivisi zijyanye n’ubufasha – Gusikana (igiciro cy’urupapuro)

$0.68

455.00

(igiciro ku isaha)

$8.80

5,910.00

gufotora impapuro (igiciro kuri paji)

$0.18

125.00

Gusohora impapuro (igiciro kuri paji)

$0.37

245.00

Umuryango Mpuzamahanga w’Indege za gisivili ugereranya umwimerere w’amafoto yemewe

$7.86

5,280.00

ubutumwa bugufi (kuri buri wese usaba)

$3.00

2,015.00

*Amafaranga ya serivisi abariwemo nimisoro isabwa mu Rwanda ahinduka ari uko Leta ibimenyesheje.

**Igipimo cyivunjisha ry’ifaranga rya Kanada gishyirwaho na Guverinoma ya Kanada.

Amafaranga yishyurwa serivisi azatangira kubahirizwa guhera tariki ya 01 Ugushingo 2020. Itariki yo kohereza dosiye isaba Visa kuri imeyili izaba ari itariki Ikigo cyifashishwa mu gusaba Visa cyakiririyeho dosiye. Niba dosiye isaba visa yoherejwe kuri emeyili hakishyurwa amaranga adahuye n’asabwa kuri serivisi, uwasabye Visa arabimenyeshwa kugira ngo yishyure asigaye bitaba ibyo asubizwa dosiye ye.

Ku bindi bisobanuro birambuye kuri serivisi zinyongera zitangwa n’Ikigo cyifashihwa mu gusaba Visa , ushobora gukanda hano

Ese waba waramaze gusab Visa?

Dore ibindi ushobora gukora

guteguza kubonana

Itegure kubonana natwe

Gukurikirana dosiye isaba Visa

Komeza umenye aho dosiye yawe igeze

Shaka Ikigo

Amakuru arebana n’Ikigo kikwegereye

Ishyura serivisi

Ishimire uburyo bworoshye kandi bworoshye