Abo turibo

Turi bande ?

Bitewe n’amasezerano yatanzwe na Guverinoma ya Kanada, VSF Global itanga serivisi z’ubufasha kuri dosiye zisaba Visa ibinyujije ku muyoboro w’Ikigo cya Kanada cyifashishwa mu gusaba Visa.

Uyu muyoboro mpuzamahanga w’Ikigo cya Kanada cyifashishwa mu gusa Visa ufasha abasaba Visa kuwugeraho mu buryo bworoshye kandi ukabaha serivisi zinoze binyuze mu buryo bwo gutanga serivisi zinoze, bunafasha gutanga amakuru arebana na biometric.

Ikigo cya Kanada cyifashishwa mu gusaba Visa gitanga serivisi zihariye kuri Guverinoma ya Kanada kandi cyemerewe kwakira dosiye zisaba Visa ku byiciro byose by’abashaka Visa zo kuba mu gihugu mu gihe kitateganyijwe (visa zo gutembera, kwiga, n’impushya z’akazi) no gusaba inzandiko z’inzira zo z’Abanegihugu ba Kanada mu Rwanda.

Ikigo cya Kanada cyifashishwa mu gusaba Visa cyemerewe gutanga serivisi z’ubuyobozi nko guteguza kubonana, gukusanya pasiporo, gusesengura amakuru arebana na biometric ndetse no gusubiza pasiporo mu mwanzuro uri mu ibahasha ifunze ku basabye Visa.

Ikigo cya Kanada cyifashishwa mu gusaba Visa, gitanga amakuru rusange na serivisi z’ubuyobozi gusa zijyanye na dosiye zisaba Visa zo kuba mu gihugu mu gihe kitateganyijwe nko kwiga, impushya z’akazi, n’inzandiko z’inzira ku benagihugu ba Kanada. Ikigo cyifashishwa mu gusaba Visa nticyemerewe gutanga amakuru yose cyangwa gusubiza ibibazo byose, birebana na dsosiye zisaba Visa zo kuba mu gihugu mu gihe cyateganyijwe na serivisi za Ambasade ya Kanada. Aha twavuga nko kwinjira vuba ku bimukira b’impuguke, ubufasha bwo gusaba Visa mu buryo bw’ikoranabuhanga, abanyagihugu ba Kanada, n’andi makuru yihariye ajyanye n’amafishi yo gusaba Visa, inyandiko zishyigikira ibivugwa cyangwa izindi nama zijyanye n’uburyo bwo gusaba Visa, Ku yandi makuru arambuye muri izi porogaramu ushobora gusura urubuga rwa Immigration, Refugees and Citizenship Canada (IRCC)’

Umwanzuro wo kwemera gutanga Visa cyangwa kutayitanga ni umwihariko w‘abakozi ba IRCC bashinzwe abinjira nk’uko biteganwa na politiki n’amabwiriza ya Visa z’abinjira muri Kanada. Menya ko VFS na CVAC atari abakozi cyangwa abahagarariye Guverinoma ya Kanada. CVAC nta ruhare cyangwa ububasha ifite ku mwanzuro wa dosiye isaba Visa ndetse nta nama ijyanye no kugenzura yatanga.

Ku makuru arambuye ushobora gusura urubuga rwa vfsglobal.com

Impanuro y’ubujura ku bimukira!

Itondere abagushukisha kuguha akazi k’ibinyoma. Ku bisobanuro birambuye , kanda hano

Ni nde wemeza ko mpabwa Visa ?

Dosiye yawe isaba Visa, ikurikiranwa na Guverinoma ya Kanda ari nayo ifata ibyemezo byose birabama nayo. VFS Global n’abakozi bayo nta ruhare cyangwa ububasha na buke bagira ku mwanzuro wa dosiye yawe isaba Visa.