Kigali
aderesi
Visa Application Centre
S/12, 2nd Floor, KN 2 St, Kigali City Tower (KCT),
Near T2000 Super Market
Kigali, Rwanda
Amasaha yo gufungura
Amasaha y’akazi: | Kuva kuwa mbere kugeza kuwa gatanu | 08:00 – 16:30 |
Gufata pasiporo | Kuva kuwa mbere kugeza kuwa gatanu | 08:00 – 16:30 |
Amasaha yo gusoza | Kuva kuwa mbere kugeza kuwa gatanu | 08:00 – 16:30 |
iminsi yakazi
Ibyo ugomba kumenya
Amakuru y’ingenzi mbere yo gusura ikigo
Kwinjira mu Kigo
Ibigo byose byifashishwa mu gusaba Visa bifite inzira y’igare ry’aho abafite ubumuga banyura Abakiliya bafite ubumuga cyangwa bakeneye ahatangirwa serivisi barakangurirwa kuzana n’ababaherekeje kugira ngo babafashe. Asanseri nazo zirakoreshwa iyo bibaye ngombwa. Menya kandi ko abakozi bacu biteguye gufasha abakiliya bakeneye ubufasha bwihariye.
Amabwiriza y’umutekano
Menya ko kwinjira mu Kigo cyifashishwa mu gusaba Visa byemewe ku basaba Visa bonyine
- Abana bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko bagomba guherekezwa n’ababyeyi cyangwa ababareberera. Ibi ariko ntibireba umwe mu bakozi b’Ikigo cyifashishwa mu gusaba Visa.
- Abantu bakuze cyangwa bafite ubumuga bakeneye ubufasha kugira ngo bohereze dosiye zisaba Visa. Abasaba Visa bumva bari muri iki cyiciro bamenyesha umukozi ushinzwe umutekano bahageze.
Telefoni igendanwa ntibujijwe mu Kigo cyifashishwa mu gusaba Visa ariko igomba gushyirwa mu buryo bwa silent cyangwa bwa vibration. Ibikoresho bidashobora kwatswa (switch on ) ntibyemerewe kwinjizwa mu Kigo cyifashishwa mu gusaba Visa.
Ku mpamvu izo arizo zose gufata amafoto, gufata amashusho cyangwa gufata amajwi ntibyemewe. Telefoni zigendanwa zigomba gushyirwa ku ruhande mu gihe cyo kuvugana n’abakozi bacu.
Ibikapu bifite 45 cm x 30 cm x 20 cm (18” x 12” x 8” nibyo byemewe mu Kigo cyifashishwa mu gusaba Visa kuri buri wese usaba Visa. Ibikapu binini birakwirwa bikabikwa ahabugenewe.
Kubera impamvu z’umutekano, ibikoresho bikurikira ntibyemerewe kwinjira mu mu Kigo cyifashishwa mu gusaba Visa:
- Batiri zakoreshejwe cyangwa ibikoresho koranabuhanga nka kamera, tabureti, kaseti , sede, MP3s, disiketi , mudasobwa cyangwa ibikoresho by’umuziki, musomyi ya disketi nkuru(HDDs), ibikoresho byo kuneka, ibyuma bifata amajwi n’ibindi bikoresho byabangamira imikorere y’Ikigo;
- Amabahasha cyangwa imizigo bifunze
- Ibikoresho biturika nk’ibibiriti, amatara , amasegereti acanishwa umuriro, lisansi na mazutu
- Ibikoresho bityaye nk’imikasi, ibyuma bisongoye cyangwa ibica inzara.
- Intwaro cyangwa igikoresho giturika icyo aricyo cyose.
Ibindi bikoresho bishobora kwangirwa kwinjizwa bitewe n’impungenge z’ushinzwe umutekano.
Icyitonderwa: Ikigo cyifashishwa mu gusaba Visa nticyemerewe kubika ibikoresho bitemewe. Abasaba Visa basabwa gushaka ubundi buryo babika ibikoresho byabo mbere y’uko binjira mu Kigo cyifashishwa mu gusaba Visa.
Ibigo byose byifashishwa mu gusaba Visa birindwa amasaha 24. Amashusho yose arafatwa mu rwego rwo gukumira ubwicanyi, kugenzura no kwita ku mutekano w’abaturage.