Ikaze muri VFS Global

VFS Global ni Ikigo cyihariye gitanga serivisi za Guverinoma ya Kanada, kikaba cyemerewe gutanga serivisi zo mu rwego rwubuyobozi ku basaba Visa mu Rwanda

Gusaba Visa

Menya amakuru maze ubone gusaba Visa

Teguza kubonana

Itegure kubonana natwe

Shaka Ikigo

Amakuru arebana n’Ikigo kikwegereye

Ishyura serivisi

Saba Visa yihuta, ikunogeye kandi y’akataraboneka.

Amakuru y’ingenzi


  • Ikigo basabiraho viza cya Kigali kizongera gufungura ibikorwa kuwa Gatatu, tariki 15 Nyakanga kandi kizatanga serivisi zikurikira kugeza haje irindi tangazo.

    • Gufata amakuru y'ibiganza n'amafoto (Biometrics) kubafite ibaruwa ibibasaba gusa.
    • Gutanga ibisubizo kubakoze ubusabe. Ibisubizo muzabigezwaho hakoreshejwe serivisi yo kubibagezaho aho muri itangwa n'ikigo basabiraho viza (VAC).

      Gufata ibisubizo aho VAC ikorera ntago byemewe kugeza haje irindi tangazo.

      Musabwe kureba ahari serivisi zicuruzwa (Buy Services) kuri uru rubuga kubijyanye na serivisi ya VAC yo kubagezaho ibisubizo aho muri.

    • Gutanga pasiporo mu gihe mwayisabwe na IRCC bizakorwa hakoreshejwe ikigo gitanga servisi zo kohereza ibintu gusa(via post/courier). Gutanga pasiporo aho VAC ikorera ntago byemewe kugeza haje irindi tangazo.

      Ikigo basabiraho viza (VAC) kizajya gikora iminsi n'amasaha akurikira:

    • Kuwa Mbere no kuwa Gatatu (iminsi ibiri gusa yo gukora): kuva 9 kugeza 16.

    Kubera itera rya koronavirusi (COVID-19), VAC ishobora kuzashyiraho izindi ngamba zo kurinda ubuzima n'umutekano w'abakiliya.

  • INGENZI

    Nyuma y'amabwiriza yatanzwe na Minisitiri w'ubwenegihugu n'abinjira nabasohoka wa Canada kuwa 9 Mata, kuwa 29 Mata, no kuwa 19 Gicurasi,2020, abasaba viza ntago bemerewe gusaba viza z'igihe gito bakoreshejeje impapuro ku kigo basabiraho viza, VAC. Amabwiriza mashya yatanzwe kuwa 09 Kamena, 2020 yongereye izi ngamba kugeza 30 Kamena, 2020. Ubusabe bwa viza z'igihe gito buzakomeza gukorerwa k'urubuga rwa IRCC: https://www.canada.ca/en/services/immigration-citizenship.html

    Niba warasabye viza y'igihe gito ukoresheje impapuro kuwa cyangwa nyuma ya 10 Mata, 2020, ubusababe bwawe uzabusubizwa.

    Mumenyeshejwe ko Minisitiri ushinzwe ubwenegihugu n'abinjira nabasohoka wa Canada yanahagaritse iyigwa kuri  viza z'igihe gito (viza zo gusura) zidahura n'ingendo zasonewe muri ibi bihe. Kubindi bisobanuro wasura urubuga rwa IRCC.

  • Ikigo gishinzwe kwakira ubusabe bwa viza ya Canada kibaye gihagaze gukora kugeza igihe muzamenyeshwa bitewe n'icyorezo cya Covid-19. Musabwe gusura urubuga rwacu kugirango mumenye amakuru.